• Course Code:  TF22-USRW-01

  • Term:  Self paced

  • Open for Enrollment

  • Self-paced

  • Course Author(s)
    Thomson Foundation
Banner

Isomo ry'itangazamakuru ricukumbuye mu Rwanda

Self paced

  • Circles
    Thomson Foundation
    Instructor

Description

Iri somo ryateguwe mu rwego rw’umushinga “Supporting Investigative Journalism in Rwanda (Gushyigikira itangazamakuru ricukumbuye mu Rwanda)” ushyirwa mu bikorwa na Thomson Foundation hamwe n’Ihuriro ry’imiryango Itanga Ubufasha mu by’amategeko mu Rwanda, The Legal Aid Forum (LAF) ku nkunga ya Ambasade ya Amerika mu Rwanda.

 

INCAMAKE Y’ISOMO

Iri somo ryibanda ku bumenyi ngiro bw'ibanze n'ibiranga itangazamakuru ricukumbuye. Rizagufasha ku nyura mu buryo ushobora kongera ubumenyi bwawe nk'umunyamakuru ndetse utangire gukoreshe ijisho ry'ubucukumbuzi kugira ngo usesengure, utoranye mu bushishozi, kandi utangarize abaturage amakuru.

 

Ryateguriwe guha abanyamakuru ubumenyi ngombwa bukenewe mbere yo gutangira gukora inkuru zabo za mbere z'ubucukumbuzi. Ribanyuza mu nzira zibageza ku runyurane rw’amakuru n’imyitozo yubaka ubumenyi ngiro byibanda cyane ku by’ibanze bigize itangazamakuru ricukumbura.

 

IBYO UZIGA:

  • Icyo itangazamakuru ricukumuye ari cyo
  • Uko watandukanya amoko anyuranye y’itangazamakuru ricukumbuye
  • Uko wakoresha amoko anyuranye y’amasoko y’amakuru
  • Uko wakora gahunda yo gukora inkuru yawe y’ubucukumbuzi mu buryo burambuye 
  • Uko wamenya kandi ugasobanukirwa uburenganzira bwawe uhabwa n’amategeko kimwe n’inshingano nk’umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye

DORE ABIGISHA BAWE:

 

John-Allan Namu ni umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye w’Umunyakenya akaba ari n’umwe mu bashinze ikinyamakuru cya Africa Uncensored. Yagiye agirana ibiganiro n’abanyapolitiki bo ku rwego rwo hejuru kimwe n’abahuza mu by’ubucuruzi bakomeye, anakora icukumbura ku byaha byakorewe mu nzego zo hejuru kimwe no mu zo hasi bikorerwa mu muryango nyafurika. John-Allan yabaye umunyamakuru w’umwaka mu wa 2015 na 2017 muri Journalism Excellence Awards ngarukamwaka muri Kenya (Ibihembo by’Itangazamakuru ryitwaye neza), mu 2019 yatsindiye Igihembo cya Global Shining Light Award 2019, atsindira igihembo cya Trace International Prize mu mwaka wa 2019 mu itangazamakuru ricukumbuye, ndetse mu 2009 yari yagizwe umunyamakuru w’umwaka binyuze mu munyamakuru w’umwaka watowe na CNN (CNN African Journalist of the Year). Yabaye kandi umusangirangendo wa CNN (CNN fellow) muri 2009 no muri 2017 aba umusangirangendo wa Archbishop Desmond Tutu Fellow.

 

IBICE BIGIZE IRI SOMO:

Igice cya 1 - Iriburiro

Igice cya  2 - Amoko y’Itangazamakuru Ricukumbuye

Igice cya  3 -  Amoko y’amasoko y’inkuru   

Igice cya  4 - Gutegura ubucukumbuzi bwawe

Igice cya  5 - Kwandika inkuru 

Igice cya  6 - Itangazamakuru ricukumbura

Igice cya  7 - Gahunda y’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kugera ku makuru 

 

IGIHE ISOMO RISHOBORA KUMARA

Ushobora kurangiza kwiga iri somo mu gihe kiri hagati y’amasaha 4-6 mu byiciro bitandukanye by’isomo.

 

×
One Last Thing!

Check your email inbox and click on the email verification link we just sent you.

If it doesn’t reach your inbox in a few moments, it might be in your spam folder. Don’t forget to add our email address to your contacts if it did end up in spam! That’ll make sure it doesn’t happen again.

As soon as you’ve verified your email, you’ll be able to continue.


Continue

×

Confirm Payment

Payment Unavailable. Try again later.

Isomo ry'itangazamakuru ricukumbuye mu Rwanda

Free


Credit Card
PayPal